Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Aburamu avana muri Egiputa n'umugore we n'ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu. |
| 2 |
| Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw'amatungo n'ifeza n'izahabu. |
| 3 |
| Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y'i Beteli na Ayi, |
| 4 |
| ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry'Uwiteka. |
| 5 |
| Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n'amashyo n'amahema. |
| 6 |
| Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. |
| 7 |
| Habaho intonganya z'abashumba b'inka za Aburamu n'ab'iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n'Abaferizi babaga muri icyo gihugu. |
| 8 |
| Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. |
| 9 |
| Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.” |
| 10 |
| Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n'i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y'Uwiteka, nk'igihugu cya Egiputa. |
| 11 |
| Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana. |
| 12 |
| Aburamu atura mu gihugu cy'i Kanāni, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu. |
| 13 |
| Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane. |
| 14 |
| Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n'ikusi, n'iburasirazuba n'iburengerazuba. |
| 15 |
| Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose. |
| 16 |
| Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika. |
| 17 |
| Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.” |
| 18 |
| Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/genesis/013.mp3
50
13