Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.” |
| 2 |
| Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira. |
| 3 |
| None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n'umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo, |
| 4 |
| untekere inyama ziryoshye nk'izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.” |
| 5 |
| Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo. |
| 6 |
| Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati |
| 7 |
| ‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y'Uwiteka ntarapfa.’ |
| 8 |
| Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka. |
| 9 |
| Jya mu mukumbi unzanire abana b'ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk'izo akunda, |
| 10 |
| nawe uzishyīre so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.” |
| 11 |
| Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe. |
| 12 |
| Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy'umugisha.” |
| 13 |
| Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.” |
| 14 |
| Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk'izo se akunda. |
| 15 |
| Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi. |
| 16 |
| Kandi ashyira impu z'abo bana b'ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye. |
| 17 |
| Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n'umutsima yavuze. |
| 18 |
| Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?” |
| 19 |
| Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.” |
| 20 |
| Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?”Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.” |
| 21 |
| Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.” |
| 22 |
| Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.” |
| 23 |
| Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk'ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha. |
| 24 |
| Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?”Aramusubiza ati “Ndi we.” |
| 25 |
| Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w'umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho. |
| 26 |
| Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.” |
| 27 |
| Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y'imyambaro ye, amuhesha umugisha ati“Impumuro y'umwana wanjye,Imeze nk'iy'umurima UwitekaYahaye umugisha. |
| 28 |
| Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru,No ku mwero w'ubutaka,N'imyaka y'impeke myinshi,Na vino nyinshi. |
| 29 |
| Amoko agukorere,Amahanga akwikubite imbere,Utware bene so,Bene nyoko bakwikubite imbere.Uzakuvuma wese avumwe,Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.” |
| 30 |
| Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahīguka. |
| 31 |
| Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigo w'umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.” |
| 32 |
| Isaka se aramubaza ati “Uri nde?”Aramusubiza ati “Ndi umwana wawe w'imfura Esawu.” |
| 33 |
| Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa.” |
| 34 |
| Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w'umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.” |
| 35 |
| Aramusubiza ati “Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe.” |
| 36 |
| Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n'umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?” |
| 37 |
| Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?” |
| 38 |
| Esawu abaza se ati “Nta mugisha n'umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data.” Esawu araturika ararira. |
| 39 |
| Isaka se aramusubiza ati“Ubuturo bwawe buzaba kure y'umwero w'ubutaka,Buzaba kure y'ikime kiva mu ijuru. |
| 40 |
| Inkota yawe ni yo izakubeshaho,Kandi uzakorera murumuna waweKandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho.” |
| 41 |
| Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.” |
| 42 |
| Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica. |
| 43 |
| Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye, |
| 44 |
| umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira, |
| 45 |
| ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?” |
| 46 |
| Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?” |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/genesis/027.mp3
50
27