|
| 1 |
|
| Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka.” |
|
| 2 |
|
| Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w'intama, Kayini aba umuhinzi. |
|
| 3 |
|
| Bukeye Kayini azana ituro ku mbuto z'ubutaka, ngo ariture Uwiteka. |
|
| 4 |
|
| Na Abeli azana ku buriza bw'umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye, |
|
| 5 |
|
| maze ntiyita kuri Kayini n'ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragaza umubabaro. |
|
| 6 |
|
| Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? |
|
| 7 |
|
| Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi, kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.” |
|
| 8 |
|
| Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica. |
|
| 9 |
|
| Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumuna wawe ari he?”Aramusubiza ati “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” |
|
| 10 |
|
| Aramubaza ati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry'amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka. |
|
| 11 |
|
| Noneho uri ikivume ubutaka bwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumuna wawe, ukuboko kwawe kwavushije. |
|
| 12 |
|
| Nuhinga ubutaka, uhereye none ntibuzakwerera umwero wabwo, uzaba igicamuke n'inzererezi mu isi.” |
|
| 13 |
|
| Kayini abwira Uwiteka ati “Igihano umpannye kiruta icyo nakwihanganira. |
|
| 14 |
|
| Dore unyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi kandi uzambona wese azanyica.” |
|
| 15 |
|
| Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gituma uwica Kayini azabihorerwa karindwi.” Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugira ngo hatagira umubona, akamwica. |
|
| 16 |
|
| Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni. |
|
| 17 |
|
| Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki. |
|
| 18 |
|
| Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki. |
|
| 19 |
|
| Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila. |
|
| 20 |
|
| Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w'abanyamahema baragira inka. |
|
| 21 |
|
| Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w'abacuranzi n'abavuza imyironge. |
|
| 22 |
|
| Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma. |
|
| 23 |
|
| Lameki abwira abagore be ati“Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye,Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye.Nishe umugabo muhora kunkomeretsa,Nishe umusore muhora kuntera imibyimba. |
|
| 24 |
|
| Niba Kayini azahorerwa karindwi,Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n'indwi.” |
|
| 25 |
|
| Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.” |
|
| 26 |
|
| Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry'Uwiteka. |
|
|
|
|