None rero, abahungu bombi wabyariye mu Misiri, mbere yuko ngusanga mu Misiri, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye kimwe na Rubeni na Simewoni.
Igihe navaga mu kibaya cya Aramu, nababajwe no gupfusha nyoko Rasheli mu gihugu cya Kanahani, dushigaje gato ngo tugere Efurata. Ni ho namuhambye, iruhande rw’inzira igana Efurata, ari yo Betelehemu.»
Nyamara ariko Israheli aramburira ukuboko kwe kw’iburyo ku mutwe wa Efurayimu wari umuhererezi, aramburira ukuboko kwe kw’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranyije amaboko. Manase ni we wari imfura.
ikaba ari yo Mumalayika wandinze ibibi byose, nihe aba bahungu umugisha. Maze kubera bo, izina ryanjye risingizwe, kimwe n’aya ba sogokuru Abrahamu na Izaki. Aba bana bazagwire, bakwire igihugu!»
Yozefu abonye ko se yari yashyize ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Afata ikiganza cya se kugira ngo agikure ku mutwe wa Efurayimu, agishyire ku mutwe wa Manase.
Se ariko aranga, ati «Ndabizi, mwana wanjye, ndabizi. Na we azahinduka umuryango, na we azaba igihangange. Nyamara murumuna we azamurusha kuba igihangange, urubyaro rwe ruzaba imiryango myinshi.»