|
| 1 |
|
| Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti maze arabacogoza, abanyaga n’ubutegetsi bwabo. |
|
| 2 |
|
| Atsinda n’Abamowabu, abarambika hasi maze abageresha umugozi; agera inkubwe ebyiri z’umugozi ku bari bwicwe, n’indi nkubwe imwe yuzuye y’umugozi ku bagomba kurokoka. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. |
|
| 3 |
|
| Dawudi atsinda Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati. |
|
| 4 |
|
| Nuko Dawudi amutwara abantu igihumbi na magana arindwi mu ngabo zigendera ku mafarasi, n’ibihumbi makumyabiri mu zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, ariko asigaza amafarasi ijana. |
|
| 5 |
|
| Bukeye, Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba. Ariko Dawudi yicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri. |
|
| 6 |
|
| Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda, aho yateraga hose. |
|
| 7 |
|
| Dawudi afata ingabo za zahabu, abagaragu ba Hadadezeri bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu. |
|
| 8 |
|
| Naho mu migi ya Hadadezeri, Tebahi na Berotayi, umwami Dawudi ahanyaga imiringa myinshi. |
|
| 9 |
|
| Towu, umwami w’i Hamati yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri. |
|
| 10 |
|
| Towu aherako yohereza umuhungu we Yoramu kumuramutsa, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Yoramu amushyira ibintu byiza bya feza, zahabu n’umuringa. |
|
| 11 |
|
| Na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, hamwe n’ifeza na zahabu yari yaramutuye, abikuye mu mahanga yose yatsinze: |
|
| 12 |
|
| ibya Aramu, ibya Mowabu, ibya bene Hamoni, iby’Abafilisiti n’iby’Abamaleki, kimwe n’iminyago yanyaze Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba. |
|
| 13 |
|
| Nuko Dawudi aba ikirangirire, ubwo yari atabarutse avuye gutsinda Abaramu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu. |
|
| 14 |
|
| Ashyira abatware muri Edomu yose, maze Abanyedomu bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho agaha Dawudi gutsinda, aho yateraga hose. |
|
| 15 |
|
| Dawudi ategeka Israheli yose, agashyiraho amategeko kandi agacira imanza umuryango wose. |
|
| 16 |
|
| Yowabu mwene Seruya yari umugaba w’ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami; |
|
| 17 |
|
| Sadoki mwene Ahitubi na Ahimeleki mwene Abiyatari, bari abaherezabitambo; naho Seraya akaba umwanditsi; |
|
| 18 |
|
| Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti, n’abahungu ba Dawudi bari abaherezabitambo. |
|
|
|
|