Mu nzu ya Sawuli hari umugaragu witwaga Siba, baramuhamagaza aza kwa Dawudi. Umwami aramubaza ati «Ni wowe Siba?» Na we arasubiza ati «Ni jye, umugaragu wawe.»
Umwami aramubaza ati «Harya nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli waba akiriho, ngo mugirire igikorwa cy’ubudahemuka, gishimwa n’Imana?» Siba asubiza umwami ati «Haracyariho umuhungu wa Yonatani, wamugaye amaguru yombi.»
Nuko Mefibosheti mwene Yonatani, umuhungu wa Sawuli, agera kwa Dawudi. Ahageze, agwa yubamye ku butaka, aramupfukamira. Dawudi aramuhamagara ati «Mefibosheti!» Undi ati «Karame! Umugaragu wawe ndi hano!»
Nuko Siba abwira umwami ati «Umugaragu wawe azakora uko umwami, umutegetsi wanjye, abitegetse umugaragu we.» Mefibosheti rero yariraga ku meza y’umwami nk’umwe mu bahungu b’umwami.