Ibindi bigwi bya Abiyamu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda? Habaye intambara y’urudaca hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.
Asa afata feza na zahabu byari bisigaye byo mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho no mu mutungo w’ingoro y’umwami, abiha abagaragu be kugira ngo babyoherereze Beni‐Hadadi mwene Tibirimoni, umwuzukuru wa Heziyoni, akaba umwami wa Aramu kandi akaba yari atuye i Damasi. Asa abwira Beni‐Hadadi ati
«Reka tugirane isezerano, nk’uko data na so barigiranye. Nkohorereje amaturo ya feza na zahabu, maze uce ku isezerano wagiranye na Bayesha, umwami wa Israheli, areke gukomeza kuntera.»
Beni‐Hadadi yumvira umwami Asa; agaba ibitero bitera imigi ya Israheli, atsinda umugi wa Iyoni, uwa Dani, uwa Abeli‐Betimaka, akarere kose ka Kineroti n’igihugu cyose cya Nefutali.
Bayesha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari, aramugambanira. Bayesha amwicira i Gibetoni y’Abafilisti, mu gihe Nadabu n’Abayisraheli bose bari bagose Gibetoni.
Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Bayesha mwene Ahiya yima ingoma, ategeka Israheli yose atuye i Tirisa mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ine.