Byongeye kandi, yarwanyije Abafilisiti arabatsinda, arabakurikirana kugeza i Gaza, arahigarurira hose, kuva ku minara y’abarinzi kugeza ku migi ikikijwe n’inkike.
Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi w’ingoma ya Hozeya mwene Ela, umwami wa Israheli, Salimanasari, umwami w’Abanyashuru, arazamuka atera Samariya arayitsinda.
Abanyashuru bafashe uwo mugi nyuma y’imyaka itatu. Samariya yaneshejwe mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Hezekiya, ari na wo wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami wa Israheli.
Umwami w’Abanyashuru ari i Lakishi, yohereza ku mwami Hezekiya i Yeruzalemu umufasha we bwite mu ngando, aherekejwe n’ingabo nyinshi. Barazamuka bajya i Yeruzalemu, bagezeyo bahagarara mu muhanda hafi y’umuyoboro w’amazi uyavana mu cyuzi cya ruguru ukayageza ku murima w’Umumeshi;
Umufasha mu ngando wa Senakeribu arababwira ati «Nimugende mubwire Hezekiya, muti ’Umwami mukuru, ari we mwami w’Abanyashuru, arabajije ngo: Icyo wishingikirijeho ni iki?
Uwo wishingikirije ubu ngubu — ari we Misiri — ameze nk’urubingo rwavunaguritse, maze rugasesereza ikiganza cy’urwishingikirijeho rukagikomeretsa. Uko ni ko Farawo, umwami wa Misiri, amerera abamwizera.
Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, na Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva, woye kutuvugisha mu rurimi rw’Abayuda rwumvwa n’aba bantu bari hejuru y’urukuta.»
Umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko aya magambo, databuja yantumye kuba ari mwe nyabwira na shobuja wanyu gusa? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe?»
Umufasha w’ingando arahagarara, avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda aya magambo ati «Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru!
Ni iyihe mana muri izo zose z’ibyo bihugu yabashije kugobotora igihugu cye mu ntoki zanjye, ngo bibe byakwemeza ko Uhoraho azakura Yeruzalemu mu maboko yanjye?’»