Hanyuma azamuka mu Ngoro y’Uhoraho, aherekejwe n’Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu, ari abaherezabitambo, ari abahanuzi, ari n’abantu bose, abakuru n’abato. Yoziya abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’Isezerano cyabonetse mu Ngoro y’Uhoraho.
Yoziya yirukana ingirwa‐baherezabitambo bari bashyizweho n’abami ba Yuda, kugira ngo batwikire imibavu mu masengero y’ahirengeye yo mu migi ya Yuda n’ayo mu karere ka Yeruzalemu. Avanaho abantu batwikiraga imibavu Behali, n’izuba, n’ukwezi n’inyenyeri, n’ibinyarumuri byose by’ibigirwamana byo mu kirere.
Akuraho igiti cyeguriwe ibyo bigirwamana cyari mu Ngoro y’Uhoraho, akijyana kure ya Yeruzalemu mu kaba nde ka Sedironi, agitwikira mu kabande ka Sedironi gihinduka umuyonga, awunyanyagiza mu irimbi rusange.
Yoziya asenyagura Tofeti yari mu kabande ka Bene‐Hinomi, kugira ngo hatazagira umuntu n’umwe uzongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we ho igitambo, abigiriye ikigirwamana Moleki.
Umwami asenya intambiro abami ba Yuda bari barubatse hejuru y’inzu ya Akabu, asenya n’intambiro Manase yari yarubatse mu bikari byombi by’Ingoro y’Uhoraho; umuyonga wazo awukurayo, ajya kuwujugunya mu mugezi wa Sedironi.
Umwami yangiza amasengero y’ahirengeye yari ahateganye na Yeruzalemu, mu majyepfo y’umusozi w’Imizeti; ayo masengero yari yarubatswe na Salomoni, umwami wa Israheli, agira ngo yubahirize Ashitaroti, ishyano ry’Abasidoni, na Kamoshi, ishyano ry’Abamowabu, na Milikomu, ishyano ry’Abahamoni.
Hanyuma Yoziya akebutse abona imva aho ngaho ku musozi, atuma abantu gutoragura amagufa yo muri izo mva ayatwikira ku rutambiro, urwo rutambiro ararwangiza nk’uko byari byarahanuwe na wa muntu w’Imana igihe Yerobowamu yari ahagaze hafi yarwo, ari ku munsi mukuru.
Yoziya ni ko kubaza ati «Icyo mbona cyubatswe hakurya cyibutsa iki?» Abantu bo mu mugi baramusubiza bati «Ni imva y’umuntu w’Imana waturutse muri Yuda, ahanura ibintu umaze gukora ku rutambiro rw’i Beteli.»
Yoziya asenya n’amasengero yose y’ahirengeye yo mu migi ya Samariya abami ba Israheli bari barubakiye ibigirwamana, bagira ngo barakaze Uhoraho; yayagenje uko yagenje ay’i Beteli.
Nta wundi mwami wigeze abaho mbere ye wiyeguriye Imana nka we n’umutima we wose, n’amagara ye yose, n’imbaraga ze zose, nk’uko Itegeko rya Musa ryabisabaga, na nyuma ye nta wundi wabonetse bahwanye.
Ni yo mpamvu Uhoraho yavuze ati «Nzakura Yuda imbere yanjye nk’uko nahakuye Israheli, kandi nzihakana Yeruzalemu, umurwa nitoranyirije n’Ingoro nari naravugiyeho ko ari yo izabamo izina ryanjye.»
Amaze gutanga, abagaragu be bahetse umurambo we mu igare, bawuvana i Megido bawujyana i Yeruzalemu, bawushyingura mu mva ye. Abaturage bafata Yowakazi mwene Yoziya, bamusiga amavuta maze baramwimika, azungura se ku ngoma.
Farawo Neko yamufungiye i Ribula mu gihugu cya Hamati, agira ngo amukure ku ngoma i Yeruzalemu. Muri icyo gihe Farawo Neko ategeka igihugu cya Yuda gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’amatalenta icumi ya zahabu.