Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w'i Gilibowa. |
| 2 |
| Abafilisitiya basendekereza Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli. |
| 3 |
| Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane. |
| 4 |
| Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho. |
| 5 |
| Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa. |
| 6 |
| Uko ni ko Sawuli yatanze, n'abahungu be uko ari batatu, n'abo mu nzu ye bose bagwa hamwe. |
| 7 |
| Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga. |
| 8 |
| Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n'abahungu be baraguye ku musozi w'i Gilibowa. |
| 9 |
| Baramucuza bajyana igihanga cye n'intwaro ze, batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo. |
| 10 |
| Intwaro ze bazishyira mu ngoro y'imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni. |
| 11 |
| Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose, |
| 12 |
| ab'intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n'intumbi z'abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y'umwela w'i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi. |
| 13 |
| Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry'Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze, |
| 14 |
| ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/1chronicles/010.mp3
29
10