Umutware w’umutwe w’ingabo wa mbere wo mu kwezi kwa mbere yari Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, kandi umutwe w’ingabo ze wabaraga abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Umutware w’umutwe wa gatatu w’ingabo zo mu kwezi kwa gatatu yari Benayahu, umuhungu w’umuherezabitambo mukuru Yehoyada; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Uwo Benayahu yari umugabo w’intwari wo muri Ba Mirongo itatu b’imena, kandi akaba umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi na we yari mu mutwe w’ingabo ze.
Umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane yari Asaheli murumuna wa Yowabu, yazunguwe n’umuhungu we Zebadiya. Umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi yari Heleshi w’i Peloni, muri bene Efurayimu; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Umutware wa cyenda, wo mu kwezi kwa cyenda, yari Abiyezeri w’i Anatoti, muri bene Benyamini; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Umutware wa cumi n’umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe yari Benaya w’i Pereyatoni, muri bene Efurayimu; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Umutware wa cumi na kabiri wo mu kwezi kwa cumi na kabiri yari Helidayi w’i Netofa, muri bene Otiniyeli; umutwe w’ingabo ze warimo abagabo ibihumbi makumyabiri na bine.
Dawudi ntiyabaruye abatararenza imyaka makumyabiri y’ubuvuke, kuko Uhoraho yari yaravuze ko azagwiza Abayisraheli akabanganya n’inyenyeri zo mu kirere.