Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. |
| 2 |
| Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa. |
| 3 |
| Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y'Uwiteka, yubaka n'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli. |
| 4 |
| Kandi yubaka n'imidugudu mu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubaka n'ibihome n'iminara mu mashyamba. |
| 5 |
| Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuye bene ibyo. |
| 6 |
| Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye. |
| 7 |
| Ariko indi mirimo ya Yotamu, n'intambara ze zose n'ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda. |
| 8 |
| Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma. |
| 9 |
| Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/2chronicles/027.mp3
36
27