Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli.
Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruza ya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugira ngo umuntu wese agire umugabane w'inzu ya ba sekuruza y'Abalewi,
Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu n'amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y'umwami.
Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n'abatware b'Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n'inka magana atanu.
Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n'amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.
N'abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk'uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w'umwami. N'abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b'Abalewi babiteguriye.
Uko ni ko umurimo wose w'Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy'Uwiteka, nk'uko Umwami Yosiya yari yategetse.
Ariko Neko amutumaho intumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w'Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.”
Nuko abagaragu be bamukura mu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzana i Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b'ab'i Yerusalemu baramuririra.