Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b'abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy'Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w'Imana.
Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y'Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n'abandi batambyi n'Abalewi bene wabo, n'abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n'abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w'inzu y'Uwiteka.
Maze Yeshuwa ahagurukana n'abahungu be na bene se, Kadimiyeli n'abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n'abahungu babo n'Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b'umurimo w'inzu y'Imana.