Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry'amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y'ihangu, abagabo n'abagore n'abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy'amategeko.
Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw'ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw'iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.
Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n'Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.
Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.
Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abantu bose n'abatambyi n'Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y'amategeko.
Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y'inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by'inzu y'Imana, no ku karubanda ku irembo ry'amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.
Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri.