Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati “Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w'igihugu nawuguha.”
Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima w'ibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi.
Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w'ibwami, yinjira mu nzu y'inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?”Ijambo rigihinguka mu kanwa k'umwami, Hamani bamupfuka mu maso.