Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati |
| 2 |
| “Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa?Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi? |
| 3 |
| Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe?Igihe usuzugura nta wagukoza isoni? |
| 4 |
| Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye,Ndi intungane mu maso yawe.’ |
| 5 |
| Ariko icyampa Imana ikavuga,Ikakubumburiraho iminwa yayo, |
| 6 |
| Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge,Bukoresha uburyo bwinshi.Noneho umenye yuko Imana itaguhannye,Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye. |
| 7 |
| “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya?Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza? |
| 8 |
| Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute?Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute? |
| 9 |
| Urugero rwabyo rusumba isi,N'ubugari bwabyo buruta inyanja. |
| 10 |
| Iyo ihise igakinga,igatumira abantu kujya mu rubanza,Ni nde wabasha kuyibuza? |
| 11 |
| Kuko itayobewe abantu b'ubusa,Ibona n'ibigoryi,Mbese yabyirengagiza? |
| 12 |
| Ariko umuntu w'ubusa abura ubwenge,Ni ukuri umuntu avuka nk'inyana y'imparage. |
| 13 |
| “Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko, |
| 14 |
| Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure,Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe. |
| 15 |
| Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga,Uzakomera kandi ntabwo uzatinya, |
| 16 |
| Kuko uzibagirwa umubabaro wawe,Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba. |
| 17 |
| Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu,Naho haba umwijima hazatambika umuseke. |
| 18 |
| Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro,Ni ukuri uzakebuka ibigukikije,wiruhukire mu mahoro. |
| 19 |
| Uzaryama he kugira ugutera ubwoba,Ni ukuri benshi bazaguhakwaho. |
| 20 |
| Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba,Kandi ntibazabona aho guhungira,N'ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.” |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/job/011.mp3
42
11