|
| 1 |
|
| “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byoseUgutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya. |
|
| 2 |
|
| Ibyo muzi nanjye ndabizi,Ntimundusha. |
|
| 3 |
|
| Ni ukuri ndashaka kuvugana n'Ishoborabyose,Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana. |
|
| 4 |
|
| Ariko muri abahimbyi b'ibinyoma,Mwese muri abavūzi badafite akamaro. |
|
| 5 |
|
| Icyampa mugahora rwose,Mwaba mugize ubwenge. |
|
| 6 |
|
| “Noneho nimwumve urubanza rwanjye,Kandi mutegere amatwi kuburana kw'iminwa yanjye. |
|
| 7 |
|
| Mbese murashaka kuburanira Imana?Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya? |
|
| 8 |
|
| Murayicira urwa kibera?Murashaka kuvugira Imana? |
|
| 9 |
|
| Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?Murashaka kuyiriganya nk'uko umuntu ariganya undi? |
|
| 10 |
|
| Ni ukuri izabahana,Niba muca urwa kibera rwihishwa. |
|
| 11 |
|
| Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba,Igitinyiro cyayo kikabagwira? |
|
| 12 |
|
| Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk'ivu,Ibihome byanyu ni ibihome by'icyondo. |
|
| 13 |
|
| Nimuceceke mundeke mvuge,Bingirire uko bishaka. |
|
| 14 |
|
| Ni iki gituma nirya nkimara,Ngahara amagara yanjye? |
|
| 15 |
|
| Naho yanyica napfa nyiringira,Nubwo bimeze bityo,inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo. |
|
| 16 |
|
| Ibyo na byo bizambera agakiza,Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo. |
|
| 17 |
|
| Nimuhugukire amagambo yanjye,N'ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu. |
|
| 18 |
|
| Dore maze gutunganya urubanza rwanjye,Nzi yuko ndi umukiranutsi. |
|
| 19 |
|
| “Uwo tuzaburana ni nde?Kuko naceceka umwuka wahera. |
|
| 20 |
|
| Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,Ni bwo ntazihisha mu maso hawe. |
|
| 21 |
|
| Gerura ukuboko kwawe kundeke,Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba. |
|
| 22 |
|
| “Maze umpamagare ndakwitaba,Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize. |
|
| 23 |
|
| Ibicumuro byanjye n'ibyaha byanjye ni bingahe?Umenyeshe igicumuro cyanjye n'icyaha cyanjye. |
|
| 24 |
|
| “Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe? |
|
| 25 |
|
| Mbese warushya ikibabi gitumurwa n'umuyaga,Ugakurikirana umurama wumye? |
|
| 26 |
|
| “Kuko unyandikaho ibintu binsharirira,Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye. |
|
| 27 |
|
| Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi,Kandi witegereze imigendere yanjye yose,Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo, |
|
| 28 |
|
| Nubwo meze nk'ikintu kiboze cyononekaye,Cyangwa nk'umwambaro wariwe n'inyenzi. |
|
|
|
|