|
| 1 |
|
| Maze Yobu arasubiza ati |
|
| 2 |
|
| “Numvise byinshi nk'ibyoMwese ko muri abahumuriza baruhanya. |
|
| 3 |
|
| Mbese amagambo y'ubusa ntabwo azashira?Ikigutera kunsubiza ni iki? |
|
| 4 |
|
| Nanjye nashobora kuvuga nkamwe,Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye,Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura,Nkabazunguriza umutwe. |
|
| 5 |
|
| Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye,No guhumuriza k'ururimi rwanjye kwaborohereza. |
|
| 6 |
|
| Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka,Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte? |
|
| 7 |
|
| Ariko none irandembeje,Yarimbuye abanjye bose. |
|
| 8 |
|
| Nanjye yankozeho ni byo bimpamya,Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja. |
|
| 9 |
|
| Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya,Yampekenyeye amenyo,Umwanzi wanjye ankanuriye amaso. |
|
| 10 |
|
| Baranyasamiye,Bankubise ku itama barantukaBateraniye hamwe ngo bantere. |
|
| 11 |
|
| Imana yangabije abatayubaha,Injugunya mu maboko y'inkozi z'ibibi. |
|
| 12 |
|
| Nari nguwe neza maze iramvunagura,Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura,Kandi ingira intego yayo. |
|
| 13 |
|
| Abarashi bayo barangose,Impinguranije impyiko ntiyababarira,Isesa indurwe yanjye hasi. |
|
| 14 |
|
| Inciye ibyuho yungikanya,Insumiye nk'igihanyaswa. |
|
| 15 |
|
| “Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira,Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu. |
|
| 16 |
|
| Mu maso hanjye hakobowe no kurira,Amaso yanjye ararerembura nk'uwenda gupfa, |
|
| 17 |
|
| Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye,Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye. |
|
| 18 |
|
| “Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye,Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza. |
|
| 19 |
|
| N'ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru,Indengera iri hejuru. |
|
| 20 |
|
| Incuti zanjye zirankoba,Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y'Imana, |
|
| 21 |
|
| Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya,N'umwana w'umuntu uburana na mugenzi we. |
|
| 22 |
|
| Kuko imyaka mike nishira,Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi. |
|
|
|
|