|
| 1 |
|
| Maze Yobu arasubiza ati |
|
| 2 |
|
| “Muzahereza he mubabaza umutima wanjye,Mukamvunaguza amagambo yanyu? |
|
| 3 |
|
| Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,Ntabwo mukorwa n'isoni zo kungirira nabi. |
|
| 4 |
|
| Niba naracumuye koko,Igicumuro cyanjye ni jye kiriho. |
|
| 5 |
|
| Niba mushaka kunyibonaho,No kumpamya ibyo munsebya, |
|
| 6 |
|
| Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye,Ikangotesha imitego yayo. |
|
| 7 |
|
| Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa,Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari. |
|
| 8 |
|
| Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima. |
|
| 9 |
|
| Yanyaze icyubahiro cyanjye,Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye. |
|
| 10 |
|
| Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk'igiti. |
|
| 11 |
|
| Yankongejeho uburakari bwayo,Kandi imbarira mu banzi bayo. |
|
| 12 |
|
| Ingabo zayo zaziye icyarimwe,Zishaka inzira yo kuntera,Maze zigota urugo rwanjye. |
|
| 13 |
|
| “Yantandukanije n'abo tuva inda imwe,Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije. |
|
| 14 |
|
| Bene wacu bantaye,N'incuti zanjye zanyibagiwe. |
|
| 15 |
|
| Abo mu nzu yanjye n'abaja banjye bangenje nk'umushyitsi,Mbamereye nk'umunyamahanga. |
|
| 16 |
|
| Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba,Nubwo mwingingisha akanwa kanjye. |
|
| 17 |
|
| Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye,Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama. |
|
| 18 |
|
| Ndetse n'abana bato baransuzugura,Iyo mbyutse bamvuga nabi. |
|
| 19 |
|
| Incuti zanjye z'amagara zose ziranzinutswe,N'abo nakundaga bampindukiye abanzi. |
|
| 20 |
|
| Amagufwa yanjye yumiranye n'umubiri wanjye n'inyama zanjye,Ndetse nsigaye ku menyo gusa. |
|
| 21 |
|
| “Mungirire imbabazi,Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,Kuko ukuboko kw'Imana kunkozeho. |
|
| 22 |
|
| Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?Uko meze ntikubahagije? |
|
| 23 |
|
| “Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!Iyaba yari yanditswe mu gitabo! |
|
| 24 |
|
| Akandikishwa ikaramu y'icyuma n'icyuma cy'isasu,Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka. |
|
| 25 |
|
| Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. |
|
| 26 |
|
| Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,Nzareba Imana mfite umubiri. |
|
| 27 |
|
| Nzayireba ubwanjye,Amaso yanjye azayitegereza si ay'undi.Nuko umutima wanjye umarwa n'urukumbuzi. |
|
| 28 |
|
| Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti‘Twamurenganya dute,Ko afite impamvu zimuha urubanza?’ |
|
| 29 |
|
| “Nimutinye inkota,Kuko uburakari buteza guhanwa n'inkota,Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.” |
|
|
: |
| 1 | | 2 | | 3 | | 4 | | 5 | | 6 | | 7 | | 8 | | 9 | | 10 | | 11 | | 12 | | 13 | | 14 | | 15 | | 16 | | 17 | | 18 | | 19 | | 20 | | 21 | | 22 | | 23 | | 24 | | 25 | | 26 | | 27 | | 28 | | 29 | 1
1
1 |
|
|---|
|
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/job/019.mp3
42
19