|
| 1 |
|
| Yobu afata ijambo, agira ati |
|
| 2 |
|
| «Muzahereza he kunshengura umutima, munsukiranyaho ayo magambo yanyu? |
|
| 3 |
|
| Dore bubaye ubwa cumi munsagarira, mukankoza hirya no hino nta cyo mwishisha. |
|
| 4 |
|
| Kandi rero niba naranayobye, ibyo ni jye jyenyine bireba. |
|
| 5 |
|
| Mu by’ukuri, niba munyigambaho, kandi mukanshinja ibyo nzira, |
|
| 6 |
|
| mumenye ko Nyir’ububasha ari we wandenganyije amfatira mu mutego we. |
|
| 7 |
|
| Ndataka ko ndengana, ntihagire unyumva, natabaza, nkabura undenganura! |
|
| 8 |
|
| Inzira yanjye yarayizitiye, sinshobora guhita, aho nyura yahashyize umwijima; |
|
| 9 |
|
| anyambura ikuzo ryanjye, ancuza ikamba ryari rindi ku mutwe; |
|
| 10 |
|
| yambujije epfo na ruguru, ndabyina mvamo, amizero yanjye yayagushije hasi nk’igiti batsinze; |
|
| 11 |
|
| uburakari bwe bwangurumaniyeho, angenzereza nk’umwanzi we; |
|
| 12 |
|
| ingabo ze zantereye icyarimwe, zishakira inzira iziyobora iwanjye, maze zishinga ingando ahakikije ihema ryanjye. |
|
| 13 |
|
| Abavandimwe banjye barampunze, n’incuti zanjye zirantererana. |
|
| 14 |
|
| Abaturanyi n’abo twari tuziranye, barigendeye, ntibakinyibuka. |
|
| 15 |
|
| Ari abashyitsi baba mu rugo iwanjye, ari abaja banjye, bose bamfata nk’umuvantara; usanga mbateye imbogamizi. |
|
| 16 |
|
| Iyo mpamagaye umugaragu wanjye, ntiyitaba, n’aho nahatiriza nkamwinginga; |
|
| 17 |
|
| umwuka wanjye utera umugore wanjye ishozi, none n’urubyaro rwanjye rusigaye runyinuka. |
|
| 18 |
|
| Dore n’abana bato basigaye bansuzugura, naba ngize ngo ndavuga, bakiha inkwenene; |
|
| 19 |
|
| inkoramutima zanjye zose ziranyitaza, n’abo nakundaga, ubu barampindutse. |
|
| 20 |
|
| Amagufa yanjye yumanye n’uruhu, nsigaye ngenda nshinyitse amenyo. |
|
| 21 |
|
| Mwebwe ab’incuti zanjye, ndabatakambiye, nimumbabarire, dore Nyir’ububasha yaranshegeshe! |
|
| 22 |
|
| Ni kuki munyibasiye nk’Imana? Ese ntimuzageza aho mumpa agahenge? |
|
| 23 |
|
| Icyampa ngo amagambo yanjye azandikwe, bayashyire ku rubaho rw’umuringa, |
|
| 24 |
|
| bakoreshe ikaramu y’icyuma, maze bayasharage ku rutare ubutazasibangana! |
|
| 25 |
|
| Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi, aze andengere; |
|
| 26 |
|
| namara kunkangura, azampagarika iruhande rwe, maze mbonere Imana mu mubiri wanjye. |
|
| 27 |
|
| Koko ni jyewe ubwanjye uzayirebera, nzayibonesha amaso yanjye bwite, atari ay’undi; ngiyo inyota inyuzuye umutima. |
|
| 28 |
|
| Iyo mwibwira muti ’Tuzamuturuka he, tuzakura he icyo tumushinja mu rubanza?’ |
|
| 29 |
|
| mujye mutinya ko namwe inkota yabagwira, kuko uburakari buzibasira abagome, maze mukamenyereho ko urubanza ruzababaho.» |
|
|
|
|