Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Maze Yobu arasubiza ati |
| 2 |
| “Na n'ubu kuganya kwanjye kumeze nk'ubugome,Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye. |
| 3 |
| Iyaba nari nzi aho nyibona,Ndetse ngo nshyikire intebe yayo, |
| 4 |
| Nayitangirira urubanza rwanjye rwose,Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira, |
| 5 |
| Nkamenya amagambo yansubiza,Kandi nkumva icyo yambwira. |
| 6 |
| Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi?Oya ahubwo yanyitaho. |
| 7 |
| Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo,Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose. |
| 8 |
| “Dore nigira imbere ariko ntihari,Nasubiza inyuma nkayibura. |
| 9 |
| Mu kuboko kw'ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi,Yihisha mu kuboko kw'iburyo kugira ngo ntayibona. |
| 10 |
| Ariko izi inzira nyuramo,Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu. |
| 11 |
| Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo,Inzira yayo narayikomeje sinateshuka. |
| 12 |
| Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse,Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi,Bundutira ibyokurya binkwiriye. |
| 13 |
| “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza?Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora. |
| 14 |
| Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe,Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi. |
| 15 |
| Ni cyo gituma nkurwa umutima n'uko ndi imbere yayo,Iyo ntekereje ndayitinya. |
| 16 |
| Imana yihebesheje umutima wanjye,N'Ishoborabyose yanteye imidugararo. |
| 17 |
| Ni ibyo bimbabaza si umwijima,Cyangwa umwijima w'icuraburindi umpfutse mu maso. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/job/023.mp3
42
23