Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Maze Yobu arasubiza ati |
| 2 |
| “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe,Wakijije uw'amaboko adakomeye, |
| 3 |
| Wagiriye inama udafite ubwenge,Werekanye rwose ubwenge bw'ukuri! |
| 4 |
| Uwo wabwiye ayo magambo ni nde?N'umwuka wakuvuyemo ni uwa nde? |
| 5 |
| “Abapfuye bahindira umushyitsiMunsi y'amazi menshi n'ibiyabamo. |
| 6 |
| Ikuzimu hatwikururiwe imbere y'Imana,Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite. |
| 7 |
| Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa,N'isi yayitendetse ku busa. |
| 8 |
| Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma,Kandi ibicu ntibitoborwe na yo. |
| 9 |
| Intebe yayo irayikingira imbere,Ikayitwikiriza igicu cyayo. |
| 10 |
| Amazi menshi yayashyizeho urugabano,Rugeza aho umucyo n'umwijima biherera. |
| 11 |
| Inkingi z'ijuru ziranyeganyega,Zigatangazwa no gucyaha kwayo. |
| 12 |
| Ibirinduza inyanja ububasha bwayo,N'ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y'ubwibone. |
| 13 |
| Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana,N'ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta. |
| 14 |
| Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa,Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano,Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?” |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/job/026.mp3
42
26