|
| 1 |
|
| Hanyuma y'ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho. |
|
| 2 |
|
| Aravuga ati |
|
| 3 |
|
| “Umunsi navutseho urimburanweN'iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y'umwana w'umuhungu. |
|
| 4 |
|
| Uwo munsi uhinduke umwijima,Imana iri hejuru ye kuwitaho,Kandi we kumurikirwa n'umucyo. |
|
| 5 |
|
| Umwijima n'igicucu cy'urupfu biwigarurire,Igicu kiwubarareho,Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba. |
|
| 6 |
|
| Iryo joro umwijima w'icuraburindi urifate,Rye kunezeranwa n'iminsi y'umwaka,Rye kubarirwa mu mubare w'amezi. |
|
| 7 |
|
| Ni ukuri iryo joro ribe ingumba,Rye kumvikanamo ijwi ry'umunezero. |
|
| 8 |
|
| Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,Barivume. |
|
| 9 |
|
| Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,Ritegereze umucyo, rye kuwubona,Kandi rye kubona gutambika k'umuseke, |
|
| 10 |
|
| Kuko ritazibye inda ya mama,Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro. |
|
| 11 |
|
| “Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,Simpeze umwuka nkivuka? |
|
| 12 |
|
| Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere? |
|
| 13 |
|
| Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,Mba nsinziriye,ni ho mba merewe neza, |
|
| 14 |
|
| Ndi kumwe n'abami n'abategeka bo mu isi,Biyubakishirije ubuturo. |
|
| 15 |
|
| Cyangwa ndi kumwe n'ibikomangoma bifite izahabu,Byujuje amazu yabo mu ifeza. |
|
| 16 |
|
| Iyaba narabaye nk'inda yavuyemo itazwi simba ndiho,Nk'impinja zitigeze kureba umucyo. |
|
| 17 |
|
| Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,Aho ni ho abarushye baruhukira. |
|
| 18 |
|
| Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry'urenganya. |
|
| 19 |
|
| Umuto n'umukuru ni ho bari,Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja. |
|
| 20 |
|
| “Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo,Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho? |
|
| 21 |
|
| Kuko yifuza urupfu ntarubone,Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe. |
|
| 22 |
|
| Iyo abonye igituro,Arishima cyane akanezerwa. |
|
| 23 |
|
| Mbese umuntu ubura aho ajya,Imana ikamukubira hamwe,Ni iki gituma abona umucyo? |
|
| 24 |
|
| Kuko kuniha kumbereye ibyokurya,Kandi imiborogo yanjye isukwa nk'amazi. |
|
| 25 |
|
| Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. |
|
| 26 |
|
| Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,Ahubwo ibyago ni byo bintera.” |
|
|
|
|