|
| 1 |
|
| Elihu arongera afata ijambo, agira ati |
|
| 2 |
|
| «Mwebwe banyabuhanga, nimwumve amagambo yanjye, namwe bahanga, nimuntege amatwi; |
|
| 3 |
|
| kuko ugutwi kunyurwa n’amagambo nk’uko akanwa karyoherwa n’ibiryo. |
|
| 4 |
|
| Tugerageze gushishoza tumenye igitunganye, turebere hamwe igikwiye. |
|
| 5 |
|
| Ni koko, Yobu yaravuze ngo ’Ndi intungane, ariko Imana yarantereranye. |
|
| 6 |
|
| Umurava wanjye ntumbuza kubabara, igikomere cyanjye ntigikira, kandi nta cyaha ngira!’ |
|
| 7 |
|
| Ni nde wamera nka Yobu, umuntu wirata nk’unywa amazi, |
|
| 8 |
|
| agacudika n’inkozi z’ibibi, kandi akagendana n’abagome? |
|
| 9 |
|
| Yarivugiye ngo ’Gukora ugushaka kw’Imana, nta cyo bimariye umuntu.’ |
|
| 10 |
|
| None rero, bantu mushyira mu gaciro, nimuntege amatwi: Ubugome buri kure y’Imana, kandi akarengane ntikarangwa kuri Nyir’ububasha! |
|
| 11 |
|
| Buri wese amwitura ibyo yakoze, kandi akamugenera akurikije imyifatire ye. |
|
| 12 |
|
| Oya rwose, Imana ntiba gito, kandi Nyir’ububasha si we wanga ukuri. |
|
| 13 |
|
| Haba hari undi wamushinze kumenya isi, akanamuragiza ibiyiriho byose? |
|
| 14 |
|
| Ese aramutse yishubije umwuka we, akatuvanamo ubuzima akabwisubiza, |
|
| 15 |
|
| ibinyamubiri byose ntibyapfira rimwe, umuntu agasubira mu gitaka? |
|
| 16 |
|
| Niba ufite ubwenge, umva ibyo nkubwira, utege amatwi amagambo yanjye. |
|
| 17 |
|
| Ese uzirana n’ukuri yashobora gutegeka? Watinyuka se gushinja Nyir’ubutungane Ushobora byose? |
|
| 18 |
|
| Ni we ubwira umwami, ati ’Nta cyo umaze’, akabwira ibikomangoma ati ’Muri abagome.’ |
|
| 19 |
|
| Nta bwo arengera abatware, ntabera umukire ngo arenganye umukene, kuko bose ari we wabaremye. |
|
| 20 |
|
| Bakinduka mu kanya gato, igicuku kinishye; arimbura abakire bakibagirana, kandi yamagana ibikomerezwa, bikabura gitabara. |
|
| 21 |
|
| Koko rero, amaso ye ayahoza ku bantu, akabona aho banyuze hose; |
|
| 22 |
|
| nta mwijima cyangwa ijoro inkozi z’ibibi zamwihishamo. |
|
| 23 |
|
| Imana ntiha umugambi umuntu, ngo ajye kwiregura imbere yayo. |
|
| 24 |
|
| Ikindura abakomeye nta we ibajije, maze ku ntebe yabo ikahicaza abandi. |
|
| 25 |
|
| Izi neza ibikorwa byabo, yahengera nijoro ikabahanantura bagahonyorwa. |
|
| 26 |
|
| Ibatsibagura kimwe n’abagome, bagakubitirwa ku karubanda aho bose babona, |
|
| 27 |
|
| kuko baba baranze kuyikurikira, bakirengagiza inzira zayo, |
|
| 28 |
|
| bigatuma imiborogo y’abakene iyigeraho, ikumva n’induru z’abatishoboye. |
|
| 29 |
|
| Imana se iretse kugira icyo ikora, hari uwayishinja? Ihishe uruhanga rwayo se, yabonwa na nde? Nyamara igenzura ibihugu n’abantu, |
|
| 30 |
|
| kugira ngo hatagira umugome utegeka, muri babandi bashaka koreka imbaga mu mutego. |
|
| 31 |
|
| Ariko, hagize ubwira Imana ati ’Narashutswe, sinzongera gukora icyaha, |
|
| 32 |
|
| ibyo ntazi, ujye ubinyigisha, kandi niba naracumuye, sinzabyongera’, |
|
| 33 |
|
| urumva se yamuhanira ibyaha bye? Ubwo rero unegura imigambi ye, ukaba ari wowe ugomba kwihitiramo igikwiye ntabigutegetse, ngaho ibyo uzi bivuge! |
|
| 34 |
|
| Nyamara, abantu bashyira mu gaciro, kimwe n’undi munyabuhanga wese ubyumva, bazavuga bati |
|
| 35 |
|
| ’Yobu aravuga nk’injiji, amagambo ye ntiyerekeranye.’ |
|
| 36 |
|
| Koko rero, Yobu akwiye gufatirwa imigambi, kuko yavuze nk’abagiranabi; |
|
| 37 |
|
| yagize gucumura, none yongeyeho no kwivumbura, bigeza aho bamwe muri twe bashidikanya, kandi akomeza guhata Imana amagambo.» |
|
|
|
|