|
| 1 |
|
| Elihu akomeza kuvuga ati |
|
| 2 |
|
| “Ba unyoroheye gato maze nkwereke,Kuko ngifite icyo mvugira Imana. |
|
| 3 |
|
| Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure,Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka. |
|
| 4 |
|
| Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe. |
|
| 5 |
|
| “Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge. |
|
| 6 |
|
| Ntiramisha umunyabyaha,Ariko itsindishiriza abarengana. |
|
| 7 |
|
| Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,Ahubwo ibicaza hamwe n'abami ku ntebe zabo,Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru. |
|
| 8 |
|
| Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,Bagafatishwa ingoyi z'umubabaro, |
|
| 9 |
|
| Ibereka imirimo yabo n'ibicumuro byabo,Uko bagenje bibona. |
|
| 10 |
|
| Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,Ikabihanangiriza kuva mu byaha. |
|
| 11 |
|
| Nibayumvira bakayikorera,Bazamara iminsi yabo baguwe neza,Bazamara n'imyaka yabo mu byishimo. |
|
| 12 |
|
| Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite. |
|
| 13 |
|
| “Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari,Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza. |
|
| 14 |
|
| Bapfa bakenyutse,Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye. |
|
| 15 |
|
| Irokora abarengana ikabakura mu makuba,Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi. |
|
| 16 |
|
| “Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba,Ikagushyira ahagari hadafunganye,Kandi ibishyizwe ku meza yawe,Biba byuzuwemo n'ibinure. |
|
| 17 |
|
| Ariko wuzuwemo n'imanza z'abanyabyaha,Urubanza no gukiranuka biragufashe. |
|
| 18 |
|
| Hariho uburakari.Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe,Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura. |
|
| 19 |
|
| Mbese ubutunzi bwawe n'ububasha bw'imbaraga zawe bwose,Byatuma utabona amakuba? |
|
| 20 |
|
| Ntukifuze ijoro,Igihe abantu bacibwa bakava iwabo. |
|
| 21 |
|
| Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite. |
|
| 22 |
|
| “Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo,Umwigisha uhwanye na yo ni nde? |
|
| 23 |
|
| Ni nde wayitegekeye inzira zayo?Cyangwa ni nde wavuga ati‘Wakoze ikitaboneye’? |
|
| 24 |
|
| Ibuka gushimisha imirimo yayo,N'ibyayo abantu baririmbaga. |
|
| 25 |
|
| Bose barayirebaga,Umuntu ayitegereza ari kure yayo. |
|
| 26 |
|
| Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,Imibare y'imyaka yayo ntibarika. |
|
| 27 |
|
| “Kuko izamura amazi akaba igicu,Kigahinduka imvura itonyanga, |
|
| 28 |
|
| Maze ibicu bikayigusha,Ikagwa mu gihugu ari nyinshi. |
|
| 29 |
|
| Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,Akamenya n'uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo? |
|
| 30 |
|
| Dore yigotesha umucyo,Kandi itwikīra no mu kuzimu kw'inyanja. |
|
| 31 |
|
| Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw'amahanga,Kandi itanga ibyokurya byinshi. |
|
| 32 |
|
| Ihisha umurabyo mu maboko yayo,Maze ikawutegeka guhamya intego. |
|
| 33 |
|
| Guhinda kw'inkuba kugaragaza ibyayo,Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye. |
|
|
|
|