|
| 1 |
|
| Ngicyo igitera umutima wanjye kunsimbuka, maze ukava mu gitereko cyawo. |
|
| 2 |
|
| Nimwumve urwamo rw’ijwi ry’Imana, mwumve n’urusaku ruyiva mu kanwa! |
|
| 3 |
|
| Ashumurira inkuba ze ku isi yose, umurabyo we ukagarukira aho ijuru riterwa inkingi. |
|
| 4 |
|
| Umurabyo uza ukurikiwe n’ijwi ryayo, ijwi ritontoma ry’Imana, maze igihe iryo ricyumvikana, igashumura inkuba zayo. |
|
| 5 |
|
| Ni koko Imana itwereka ibitangaza byayo, igakora ibintu bihambaye biturenze! |
|
| 6 |
|
| Ni yo ibwira urubura, iti ’Genda ugwe ku isi’ igategeka umuvumbi, iti ’Gwa umusubizo.’ |
|
| 7 |
|
| Nuko igahagarika ityo imirimo y’amaboko y’abantu, kugira ngo bose bamenyereho ibikorwa byayo. |
|
| 8 |
|
| Inyamaswa zitaha mu ndiri zazo, zikihisha mu myobo yazo. |
|
| 9 |
|
| Inkubi y’imiyaga ituruka mu majyepfo, imbeho igaturuka mu majyaruguru. |
|
| 10 |
|
| Imana iyo ihushye, amazi ahinduka amahindu, inyanja zigahinduka nk’urutare. |
|
| 11 |
|
| Ni yo ituma ibicu bicumbeka, ikabikwirakwiza hose byuzuye imirabyo. |
|
| 12 |
|
| Ngibyo birazenguruka hose bikurikije uko yabigeneye, kugira ngo birangirize ku isi ugushaka kwayo; |
|
| 13 |
|
| nuko ikabituma mu mahanga yose, kugira ngo byice cyangwa bikize. |
|
| 14 |
|
| Yobu, tega amatwi ibyo nkubwira, itonde, uzirikane ibitangaza by’Imana. |
|
| 15 |
|
| Ibyo se uzi uko Imana yabigennye, n’uburyo ituma igicu kirabagirana? |
|
| 16 |
|
| Ubwo se wumva ukuntu ibicu bigenda hejuru nta kibifashe, bikagaragaza ubumenyi butangaje bw’Imana? |
|
| 17 |
|
| Wowe, imyambaro itangira kotsa, iyo isi igeze ku manywa y’ihangu, |
|
| 18 |
|
| washobora nka yo kubambika ibicu, maze bikarabagirana nk’umushonge w’icyuma? |
|
| 19 |
|
| Ngaho nyigisha icyo twabwira Imana, cyahe cyo kajya, ko turi mu mwijima! |
|
| 20 |
|
| Ese amagambo yanjye hari icyo ayibwiye? Hari ubwo se ihugukira ko umuntu agiye kuvuga? |
|
| 21 |
|
| Urumuri rugeza aho rukazimira, kubera ibicu birukingirije, nyamara ntibitinda umuyaga urabihuha, bikayoyoka, |
|
| 22 |
|
| urumuri rukamurikira mu majyaruguru nka zahabu. Imana yisesuyeho icyezezi kidasanzwe, |
|
| 23 |
|
| ni yo Nyir’ububasha, ntawayigerera, irahebuje mu mbaraga no mu butabera; irangwa n’ubutungane bwinshi, kandi nta we yarenganya. |
|
| 24 |
|
| Ni yo mpamvu abantu bayitinya, nta n’umwe yitaho mu bibwira ko ari abahanga! |
|
|
|
|