|
| 1 |
|
| Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati |
|
| 2 |
|
| “Uwo ni nde wangiza inamaN'amagambo atarimo ubwenge? |
|
| 3 |
|
| Noneho kenyera kigabo,Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize. |
|
| 4 |
|
| Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he?Niba uzi ubwenge bivuge. |
|
| 5 |
|
| Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi?Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? |
|
| 6 |
|
| Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka, |
|
| 7 |
|
| Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga,Abana b'Imana bose bakarangurura ijwi ry'ibyishimo? |
|
| 8 |
|
| Ni nde wugariye amarembo y'inyanja,Igihe yavaga mu nda y'isi, |
|
| 9 |
|
| Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro,N'umwijima w'icuraburindi ukayibera ingobyi, |
|
| 10 |
|
| Nkayiha itegeko ryanjye,Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo, |
|
| 11 |
|
| Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge,Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’ |
|
| 12 |
|
| “Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya,Ugatambikisha umuseke igihe cyawo, |
|
| 13 |
|
| Kugira ngo ufate ku mpera z'isi,Uzikunkumuremo abanyabyaha? |
|
| 14 |
|
| Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso,Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye. |
|
| 15 |
|
| Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo,N'ukuboko kubanguwe kuravunika. |
|
| 16 |
|
| “Mbese wageze ku masōko y'inyanja,Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw'imuhengeri? |
|
| 17 |
|
| Hari ubwo wugururiwe amarembo y'urupfu,Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu? |
|
| 18 |
|
| Mbese wamenya neza ubugari bw'isi?Bivuge niba ubizi byose. |
|
| 19 |
|
| “Inzira igana ku buturo bw'umucyo iri he?Umwijima na wo aho uba ni hehe, |
|
| 20 |
|
| Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo,Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo? |
|
| 21 |
|
| Urabizi kuko wari waravutse,N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi. |
|
| 22 |
|
| “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi,Cyangwa wabonye ububiko bw'urubura? |
|
| 23 |
|
| Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba,Umunsi w'intambara no kurwana. |
|
| 24 |
|
| Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira?Umuyaga w'iburasirazuba usandaye ku isi ugana he? |
|
| 25 |
|
| “Ni nde waciye imigende y'umwuzūre,Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba, |
|
| 26 |
|
| Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu,Mu butayu budaturwa, |
|
| 27 |
|
| Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa,Ngo ahameze ubwatsi butoshye? |
|
| 28 |
|
| Mbese imvura igira se?Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime? |
|
| 29 |
|
| Barafu yavuye mu nda ya nde?N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye? |
|
| 30 |
|
| Amazi arihisha akamera nk'ibuye,No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu. |
|
| 31 |
|
| “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya,Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni? |
|
| 32 |
|
| Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo?Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n'abana bayo? |
|
| 33 |
|
| Uzi amategeko ayobora ijuru?Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi? |
|
| 34 |
|
| “Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe,Kugira ngo amazi menshi akwisukeho? |
|
| 35 |
|
| Washobora kohereza imirabyo ikagenda,Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’? |
|
| 36 |
|
| Ni nde washyize ubwenge mu mutima w'umuntu?Ni nde wawuhaye kujijuka? |
|
| 37 |
|
| Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge?Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru, |
|
| 38 |
|
| Igihe umukungugu uhinduka icyondo,N'ubutaka bw'ibinonko bigafatana? |
|
| 39 |
|
| “Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo?Cyangwa ugahaza imigunzu y'intare, |
|
| 40 |
|
| Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo,N'igihe zubikiye ziri mu gico? |
|
| 41 |
|
| Ni nde ushakira igikona ibyokurya,Igihe ibyana byacyo bitakira Imana,Bizererezwa no gushaka ibyokurya? |
|
|
|
|