|
| 1 |
|
| Maze Elifazi w'Umutemani aramubwira ati |
|
| 2 |
|
| “Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe,Ntiwagira agahinda?Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga? |
|
| 3 |
|
| Dore wigishaga benshi,Kandi wakomezaga amaboko atentebutse. |
|
| 4 |
|
| Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,Kandi wakomezaga amavi asukuma. |
|
| 5 |
|
| Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye,Bikugezeho nawe uhagaritse umutima. |
|
| 6 |
|
| Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro? |
|
| 7 |
|
| Ibuka ndakwinginze,Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza?Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka? |
|
| 8 |
|
| Nk'uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,ni byo basarura. |
|
| 9 |
|
| Bicwa n'umwuka w'Imana,Kandi barimburwa no guhuha k'umuyaga w'uburakari bwayo. |
|
| 10 |
|
| Gutontoma kw'intare n'ijwi ry'intare y'inkazi birahora,N'imikaka y'imigunzu y'intare biravunagurika. |
|
| 11 |
|
| Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,Kandi ibyana by'intare y'ingore biratatana. |
|
| 12 |
|
| “Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo. |
|
| 13 |
|
| Nibwiraga mbitewe n'iyerekwa rya nijoro,Igihe abantu bashyizweyo, |
|
| 14 |
|
| Maze mfatwa n'ubwoba mpinda umushyitsi,Bituma amagufwa yanjye yose akomangana, |
|
| 15 |
|
| Maze umwuka ampita imbere,Umusatsi unyorosoka ku mutwe. |
|
| 16 |
|
| Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,Imbere y'amaso yanjye hari ikintu,Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo |
|
| 17 |
|
| ‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’ |
|
| 18 |
|
| Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,N'abamarayika bayo ibabonamo amafuti, |
|
| 19 |
|
| Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo,Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu,Bameneka nk'uwakandagira inyenzi. |
|
| 20 |
|
| Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa,Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho. |
|
| 21 |
|
| Mbese umugozi w'ihema ryabo ntiwabakuwemo?Bapfa bataragira ubwenge. |
|
|
|
|