|
| 1 |
|
| “Hamagara noneho, hari uwagusubiza?Uwo mu bera watabaza ni uwuhe? |
|
| 2 |
|
| Kuko umujinya wica umupfapfa,Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge. |
|
| 3 |
|
| Nabonye umupfapfa ashora imizi,Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe. |
|
| 4 |
|
| Abana be bari kure y'ubuhungiro,Bahondagurirwa mu irembo,Kandi ntibafite uwo kubarokora. |
|
| 5 |
|
| Imyaka ye imarwa n'abashonji,Ndetse bajyana n'ibiri ma mahwa,Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo. |
|
| 6 |
|
| Umubabaro ntuva mu mukungugu,Kandi amakuba ntamera mu butaka. |
|
| 7 |
|
| Nyamara umuntu avukira umuruho,Nk'uko ibishashi bitumukira mu kirere. |
|
| 8 |
|
| “Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye. |
|
| 9 |
|
| Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,N'ibitangaza bitabarika. |
|
| 10 |
|
| Ni yo ivubira isi imvura,Igasandaza amazi mu mirima. |
|
| 11 |
|
| Ni yo ishyira hejuru aboroheje,N'ababoroga ibashyira mu mahoro. |
|
| 12 |
|
| Yica imigambi y'incakura,Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo. |
|
| 13 |
|
| Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo,N'inama z'ab'incakura ikazubika. |
|
| 14 |
|
| Bahura n'umwijima ari ku manywa,Barindagira ku manywa y'ihangu nka nijoro. |
|
| 15 |
|
| Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo,Ndetse n'umutindi imukiza amaboko y'abakomeye. |
|
| 16 |
|
| Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro,Kandi akanwa k'abakiranirwa kazahozwa. |
|
| 17 |
|
| “Hahirwa umuntu Imana ihana,Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana. |
|
| 18 |
|
| Kuko ari yo irema uruguma,kandi akaba ari yo yomora,Irakomeretsa,Kandi amaboko yayo ni yo akiza. |
|
| 19 |
|
| Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi,Kandi nta kibi kizakuzaho. |
|
| 20 |
|
| Mu gihe cy'inzara izagukiza urupfu,No mu ntambara izagukiza imbaraga y'inkota. |
|
| 21 |
|
| Uzahishwa intonganya z'ururimi,Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje. |
|
| 22 |
|
| Kurimbuka n'inzara uzabiseka,Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi. |
|
| 23 |
|
| Kuko uzasezerana n'amabuye yo mu gasozi,Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe. |
|
| 24 |
|
| Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe,Uzasura ibiraro by'amatungo yawe,We kugira icyo ubiburamo. |
|
| 25 |
|
| Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira,N'abagukomokaho bakaba nk'ibyatsi byo ku isi. |
|
| 26 |
|
| Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza,Nk'umuba w'ingano uhunikwa mu gihe cyawo. |
|
| 27 |
|
| Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri,Byumve ubyigireho akamaro.” |
|
|
|
|