|
| 1 |
|
| Biludadi w'Umushuhi aherako aramusubiza ati |
|
| 2 |
|
| “Uzahereza he kuvuga utyo?Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk'umuyaga wa serwakira? |
|
| 3 |
|
| Mbese Imana igoreka urubanza?Ishoborabyose igoreka gukiranuka? |
|
| 4 |
|
| Niba abana bawe bayicumuyeho,Ikabatanga mu maboko y'ibibi byabo, |
|
| 5 |
|
| Nushakana Imana umwete,Ukinginga Ishoborabyose, |
|
| 6 |
|
| Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka,Ni ukuri byatuma iguhugukira,Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse. |
|
| 7 |
|
| Nubwo itangira ryawe ryari rito,Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane. |
|
| 8 |
|
| “Ndakwinginze baza ab'ibihe bya kera,Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga. |
|
| 9 |
|
| Erega turi ab'ejo gusa kandi nta cyo tuzi,Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa. |
|
| 10 |
|
| Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo? |
|
| 11 |
|
| Urufunzo rwakurira ahadatose?Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi? |
|
| 12 |
|
| Iyo rukiri rubisi rutaracibwa,Rubanziriza ibyatsi byose kuma. |
|
| 13 |
|
| Ni ko inzira z'abibagirwa Imana bose zimeze,Kandi ibyiringiro by'uhakana Imana bizashira. |
|
| 14 |
|
| Kwizigira kwe kuzahera,Ibyiringiro bye ni urutagangurwa. |
|
| 15 |
|
| Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho. |
|
| 16 |
|
| “Atoshye ari ku zuba,Amashami ye asagambira mu murima we. |
|
| 17 |
|
| Imizi ye iraranda mu kirundo,Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye. |
|
| 18 |
|
| Nakurwe aho yari ari,Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’ |
|
| 19 |
|
| Dore uwo ni wo munezero w'imigenzereze ye,Kandi ku butaka hazashibuka abandi. |
|
| 20 |
|
| “Dore Imana ntizata umuntu w'intungane,Kandi ntizaramira inkozi z'ibibi. |
|
| 21 |
|
| Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge,N'iminwa yawe izavuza impundu. |
|
| 22 |
|
| Abakwanga bazambikwa isoni,Kandi ihema ry'inkozi z'ibibi ntirizongera kubaho.” |
|
|
|
|