Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi,Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,Ntiyicarane n'abakobanyi. |
| 2 |
| Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. |
| 3 |
| Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi,Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.Ibibabi byacyo ntibyuma,Icyo azakora cyose kizamubera cyiza. |
| 4 |
| Ababi ntibamera batyo,Ahubwo bahwana n'umurama utumurwa n'umuyaga. |
| 5 |
| Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w'amateka,N'abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry'abakiranutsi. |
| 6 |
| Kuko Uwiteka azi inzira y'abakiranutsi,Ariko inzira y'ababi izarimbuka. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/001.mp3
150
1