Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?Ni iki gitumye wihisha mu bihe by'amakuba no mu by'ibyago? |
| 2 |
| Ubwibone bw'umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata,Icyampa bagafatwa n'uburiganya batekereje. |
| 3 |
| Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza,Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura. |
| 4 |
| Umunyabyaha nk'uko ubwibone bwo mu maso he buri,Aravuga ati “Ntazahōra.”Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo“Nta Mana iriho.” |
| 5 |
| Inzira ze zikomera iteka,Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba,Abanzi be bose abacurira ingoni. |
| 6 |
| Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa,Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.” |
| 7 |
| Akanwa ke kuzuye imivumo n'uburinganya n'agahato,Munsi y'ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa. |
| 8 |
| Yicara mu bico byo mu midugudu,Mu rwihisho yica abatariho urubanza,Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro. |
| 9 |
| Yubikirira mu gico nk'uko intare yubikirira mu isenga ryayo,Yubikirira gufata umunyamubabaro,Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye. |
| 10 |
| Yitugatuga yunamye,Intwari ze zitsinda abanyamubabaro. |
| 11 |
| Aribwira ati “Imana yibagiwe,Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.” |
| 12 |
| Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe,Ntiwibagirwe umunyamubabaro. |
| 13 |
| Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana,Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”? |
| 14 |
| Warabibonye kuko urebera igomwa n'urwango kubishyiraho ukuboko kwawe,Umunyamubabaro akwiringira wenyine,Ni wowe ujya utabara impfubyi. |
| 15 |
| Vunagura ukuboko k'umunyabyaha,Ushimikire ububi bw'umubi kugeza aho utazabumusanganira. |
| 16 |
| Uwiteka ni we Mwami iteka ryose,Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye. |
| 17 |
| Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka,Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi, |
| 18 |
| Kugira ngo ucire impfubyi n'abahatwa imanza zibakwiriye,Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/010.mp3
150
10