Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi ya Dawidi.Ndaririmba imbabazi no guca imanza zitabera,Uwiteka ni wowe ngiye kuririmbira ishimwe. |
| 2 |
| Nzitondera kugendera mu nzira itunganye,Uzaza aho ndi ryari?Nzajya ngendana mu nzu yanjye umutima utunganye, |
| 3 |
| Sinzagira ikintu kidakwiriye nshyira imbere yanjye.Nanga imirimo y'abiyobagiza,Ntizomekana nanjye. |
| 4 |
| Umutima ugoramye uzamvaho,Sinzamenya ikibi. |
| 5 |
| Ubeshyera mugenzi we rwihereranwa nzamurimbura,Ugamika akagira umutima wibona sinzamwihanganira. |
| 6 |
| Amaso yanjye azaba ku banyamurava bo mu gihugu kugira ngo tubane,Ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera. |
| 7 |
| Uriganya ntazaba mu nzu yanjye,Ubeshya ntazakomerezwa imbere yanjye. |
| 8 |
| Uko bukeye nzica abanyabyaha bo mu gihugu bose,Kugira ngo ndimbure inkozi z'ibibi zose,Nzimare mu rurembo rw'Uwiteka. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/101.mp3
150
101