|
| 1 |
|
| Isengesho ry’umunyabyago igihe adandabiranye, maze agatura Imana amaganya ye. |
|
| 2 |
|
| Uhoraho, umva isengesho ryanjye, induru yanjye nikugereho! |
|
| 3 |
|
| Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe; jya untega amatwi igihe ngutabaje, maze wihutire kunsubiza! |
|
| 4 |
|
| Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi, n’amagufwa yanjye agakongoka nk’inkekwe y’umuriro. |
|
| 5 |
|
| Umutima wanjye urarabirana nk’ubwatsi batemye, bikanyibagiza no kurya umugati wanjye. |
|
| 6 |
|
| Aho ndi hose mpora nganya, ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa. |
|
| 7 |
|
| Ndasa na sakabaka yo mu butayu, meze nk’igihunyira cyo mu matongo; |
|
| 8 |
|
| ndara ntagohetse nk’inyoni yigungiye hejuru y’inzu. |
|
| 9 |
|
| Umunsi wose abanzi banjye barantuka, barankwena, bakampigira. |
|
| 10 |
|
| Ivu nsigaye ndirya nk’umugati, ibyo nywa nkabivanga n’amarira, |
|
| 11 |
|
| ku mpamvu y’uburakari n’ubukana bwawe, waranteruye maze uranjugunya. |
|
| 12 |
|
| Iminsi yanjye irarembera nk’igicucu, kandi ndumirana nk’ibyatsi. |
|
| 13 |
|
| Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo, kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka! |
|
| 14 |
|
| Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni, kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi, ayo magingo akaba ageze. |
|
| 15 |
|
| Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo, bagashavuzwa n’itongo ryayo. |
|
| 16 |
|
| Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho, n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe, |
|
| 17 |
|
| kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya, akahigaragariza yuje ikuzo; |
|
| 18 |
|
| ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo, akita ku byo bamusaba. |
|
| 19 |
|
| Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza, maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho; |
|
| 20 |
|
| kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru, aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi, |
|
| 21 |
|
| kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa, kandi abohore abaciriwe urwo gupfa. |
|
| 22 |
|
| Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho, n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu, |
|
| 23 |
|
| igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe, kugira ngo bigaragire Uhoraho! |
|
| 24 |
|
| Yacogoreje imbaraga zanjye mu nzira, agerura iminsi yanjye! |
|
| 25 |
|
| Ndavuga nti «Mana yanjye, ntunkureho ncagashije iminsi yanjye!» Imyaka yawe isumba ibisekuruza byose. |
|
| 26 |
|
| Kera wahanze isi, kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe. |
|
| 27 |
|
| Byo bizashira, ariko wowe uzahoraho, byose bizasaza nk’umwambaro, ubihindure nk’uko bahindura umwenda; |
|
| 28 |
|
| ariko wowe uzahora uri wa wundi, n’imyaka yawe ntizagira iherezo! |
|
| 29 |
|
| Abahungu b’abagaragu bawe bazatura, maze ababakomokaho bazarambe imbere yawe. |
|
|
|
|