×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 103

1
Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mutima wanjye, singiza Uhoraho, n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!
2
Mutima wanjye, singiza Uhoraho, kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
3
We ubabarira ibicumuro byawe byose, akakuvura indwara zawe zose;
4
we warura ubugingo bwawe mu mva, akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;
5
we uhunda ubuzima bwawe ihirwe, maze ubuto bwawe bukiyuburura nk’ubwa kagoma.
6
Uhoraho akoresha ubutabera, akarenganura abapfukiranwa bose.
7
Yamenyesheje Musa imigambi ye, n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.
8
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe, atinda kurakara, kandi akagira ibambe.
9
Ntatongana ngo bishyire kera, ntarwara inzika ubuziraherezo;
10
ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu, ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
11
Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi, ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;
12
uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba, ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.
13
Uko umubyeyi agirira ibambe abana be, ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;
14
koko azi neza icyo twabumbwemo, akibuka ko turi umukungugu.
15
Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi, akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;
16
umuyaga wamuhuhaho akazimira, akazimira adasize akarari.
17
Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya, kuva iteka kuzageza iteka ryose, n’ubutabera bwe bugahora ku bana
18
no ku buzukuru b’abakomeza Isererano rye, kandi bakibuka amatangazo ye ngo bayakurikize.
19
Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye, maze ingoma ye ikagenga byose.
20
Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese, mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye, mukamwumvira ako kanya akivuga.
21
Nimusingize Uhoraho, ngabo ze mwese, mwe mutunganya icyo ashatse cyose.
22
Nimusingize Uhoraho, biremwa bye mwese, aho muri hose mu ngoma ye. Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko