|
| 1 |
|
| Mutima wanjye, singiza Uhoraho! Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose! Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane, |
|
| 2 |
|
| wambaye urumuri nk’igishura, urambura ijuru nk’ihema. |
|
| 3 |
|
| Hejuru y’amazi wahubatse Ingoro yawe, ibicu ubigira igari ryawe, ugatambagirira ku mababa y’umuyaga. |
|
| 4 |
|
| Imiyaga wayigize intumwa zawe, umuriro uwugira umufasha wawe. |
|
| 5 |
|
| Isi wayiteretse mu kibanza cyayo, ntizigera na rimwe ihungabana. |
|
| 6 |
|
| Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro, amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi. |
|
| 7 |
|
| Iyo uyakangaye arahunga, ku ijwi ry’inkuba zawe akicubura; |
|
| 8 |
|
| aharamba imisozi, akamanuka imibande, yerekeje ahantu wayageneye. |
|
| 9 |
|
| Wahashinze umupaka atagomba kurenga, ku buryo atazongera kurengera ubutaka. |
|
| 10 |
|
| Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma, agatemba hagati y’imisozi; |
|
| 11 |
|
| akuhira inyamaswa zose zo mu gasozi, indogobe z’ishyamba zikahashirira inyota; |
|
| 12 |
|
| hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari, zikaririmba zibereye mu mashami. |
|
| 13 |
|
| Imisozi uyivomerera uri hejuru iyo, isi ukayihaza imbuto z’ibikorwa byawe; |
|
| 14 |
|
| umeza ubwatsi bw’amatungo, n’imyaka muntu ahinga, maze ubutaka bukamuha ikimutunga, |
|
| 15 |
|
| na divayi ihimbaza umutima wa mwene muntu, kimwe n’amavuta amukesha uruhanga, n’umugati uramira imbaraga ze. |
|
| 16 |
|
| Ibiti by’Uhoraho bifite amazi abihagije, kimwe n’amasederi yateye yo muri Libani; |
|
| 17 |
|
| aho ni ho inyoni zarika, maze itanangabo ikiturira mu mizonobari. |
|
| 18 |
|
| Imisozi miremire ni iy’ihene z’agasozi, amasenga yo mu bitare akaba ubwikingo bwa nyiramuhari. |
|
| 19 |
|
| Ukwezi yakuremeye kuranga ibihe, izuba rikamenya igihe rirengera. |
|
| 20 |
|
| Uzana umwijima, maze hakaba ijoro, inyamaswa z’ishyamba zikayagara; |
|
| 21 |
|
| ibyana by’intare bigatontoma bishaka icyo bifata, maze bigasaba Imana icyo birya. |
|
| 22 |
|
| Izuba ryarasa bikitahira, bikajya kubunda mu ndiri yabyo. |
|
| 23 |
|
| Noneho muntu agasohoka iwe ajya gukora, akajya guhinga kugeza bwije. |
|
| 24 |
|
| Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi! Byose wabikoranye ubwitonzi, isi yuzuye ibiremwa byawe! |
|
| 25 |
|
| Ngiyo inyanja ngari, kandi yagutse impande zose, maze inyamaswa zitabarika, inini n’intoya, zikayijagatamo. |
|
| 26 |
|
| Ni na ho amato magari acuragana, na cya Leviyatani waremeye kuhadabagirira. |
|
| 27 |
|
| Byose ni wowe byiringira, biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye; |
|
| 28 |
|
| urabiha bikayoragura, wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza. |
|
| 29 |
|
| Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana; wabivanamo umwuka bigahwera, bigasubira mu mukungugu byavuyemo. |
|
| 30 |
|
| Wohereza umwuka wawe, bikaremwa, maze imisusire y’isi ukayihindura mishya. |
|
| 31 |
|
| Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo! Uhoraho arakishimira ibikorwa bye! |
|
| 32 |
|
| We ureba isi, maze igahinda umushyitsi, yakorakora imisozi igacumba umwotsi! |
|
| 33 |
|
| Nzaririmba Uhoraho, mu buzima bwanjye bwose, iminsi yose nkiriho nzacurangire Imana yanjye. |
|
| 34 |
|
| Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure, maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo! |
|
| 35 |
|
| Abanyabyaha nibakendere ku isi, maze abagiranabi bekubaho ukundi! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! |
|
|
|
|