×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 110

1
Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye, ati «Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe!»
2
Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha, Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni: «Ganza, ugenge abanzi bagukikije!
3
Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!»
4
Uhoraho yarabirahiriye, kandi ntazisubiraho na gato, ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose, ku buryo bwa Malekisedeki.»
5
Nyagasani ahora iburyo bwawe, agatikiza abami ku munsi w’uburakari bwe.
6
Acira amahanga imanza, akagerekeranya imirambo, ku isi hose agatsemba abatware.
7
Mu rugendo anywa amazi ku mugezi uhurura, bigatuma yongera kubyutsa umutwe.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko