×

Bibiliya Yera 2001

Zaburi 112

1
Haleluya.Hahirwa uwubaha Uwiteka,Akishimira cyane amategeko ye.
2
Urubyaro rw'uwo ruzagira amaboko mu isi,Umuryango w'abatunganye uzahabwa umugisha.
3
Ubutunzi n'ubukire biri mu rugo rwe,Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.
4
Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima,Uvira ūgira imbabazi n'ibambe agakiranuka.
5
Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi,Agakora imirimo ye uburyo butunganye.
6
Kuko atazanyeganyezwa iteka,Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.
7
Ntazatinya inkuru mbi,Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.
8
Umutima we urahamye ntazatinya,Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be.
9
Yaranyanyagije yahaye abakene,Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose,Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro.
10
Umunyabyaha azabireba ababare,Ahekenye amenyo, ayage,Icyo umunyabyaha yifuza kizabura.
Kinyarwanda Bible 2001
Bible Society of Rwanda, 2001
:
Bika Inyandiko