|
| 1 |
|
| Alleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! |
|
| 2 |
|
| Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» |
|
| 3 |
|
| N’inzu ya Aroni nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» |
|
| 4 |
|
| N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo, bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» |
|
| 5 |
|
| Mu magorwa yanjye, natakiye Uhoraho, maze Uhoraho aranyumva, anshyira ahantu hagutse. |
|
| 6 |
|
| Uhoraho turi kumwe, nta cyantera ubwoba: umuntu wagira icyo antwara yaturuka he? |
|
| 7 |
|
| Uhoraho turi kumwe, arantabara, maze abanzi banjye nkabarebana akajogo. |
|
| 8 |
|
| Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abantu! |
|
| 9 |
|
| Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abanyamaboko. |
|
| 10 |
|
| Amahanga yose yari yantangatanze, ariko ku izina ry’Uhoraho ndayatsemba! |
|
| 11 |
|
| Bari bantangatanze impande zose, ariko ku izina ry’Uhoraho ndabatsemba! |
|
| 12 |
|
| Bari bantangatanze nk’amarumbo y’inzuki, ariko bazima nk’umuriro w’ibitovu, kuko ku izina ry’Uhoraho nabatsembye! |
|
| 13 |
|
| Bashatse kumpirika ngo bangushe, ariko Uhoraho arantabara. |
|
| 14 |
|
| Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye; ni we nkesha agakiza kose! |
|
| 15 |
|
| Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi, nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane, baririmbe bati «Indyo y’Uhoraho yagaragaje ibigwi! |
|
| 16 |
|
| Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye, maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!» |
|
| 17 |
|
| Oya, nta bwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho. |
|
| 18 |
|
| Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze, ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu! |
|
| 19 |
|
| None nimunkingurire imiryango nyabutungane, maze ninjire, nshimire Uhoraho! |
|
| 20 |
|
| Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye: ab’intungane ni bo baryinjiramo! |
|
| 21 |
|
| Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise, maze ukambera umukiza! |
|
| 22 |
|
| Ibuye abubatsi bari barajugunye, ni ryo ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta! |
|
| 23 |
|
| Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo, maze biba agatangaza mu maso yacu. |
|
| 24 |
|
| Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo. |
|
| 25 |
|
| Emera, Uhoraho, emera utange umukiro! Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo! |
|
| 26 |
|
| Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho! Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho! |
|
| 27 |
|
| Uhoraho ni Imana, aratumurikira. Cyo nimukorane, mutambagire mufite amashami mu ntoki, murinde mugera ku mpembe z’urutambiro. |
|
| 28 |
|
| Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira, Mana yanjye, ndakurata. |
|
| 29 |
|
| Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! |
|
|
|
|