×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 12

1
Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2
Uhoraho, tabara! Nta ndahemuka ikibaho, ukuri kwarazimiye mu bantu!
3
Icyabo ni ukwirirwa babeshyana, baryoshya akarimi n’umutima wuje uburyarya.
4
Uhoraho nazibe akanwa k’abanyabinyoma, n’ak’abaryoshya akarimi bose,
5
bavuga ngo «Ijambo ni ryo ntwaro yacu, tuzi kwivugira, ni nde waduhangara?»
6
«Kubera ko abanyantege nke baryamirwa, n’abakene bakanganyira, jyewe ubu ngubu ndahagurutse, — Uwo ni Uhoraho ubivuze—, ntabaye uwo barenganya.»
7
Amagambo y’Uhoraho ni amagambo arongorotse, nka feza iva mu butaka, iyunguruwe karindwi.
8
Uhoraho, ni wowe utwiragiriye: uzaturinda iteka iriya nyoko mbi.
9
Abagiranabi barabungera hose, n’ubwomanzi bukiyongera mu bantu.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko