Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Indirimbo y’amazamuko. Amaso nyahanze impinga y’imisozi: mbese nzatabarwa n’uvuye he? |
| 2 |
| Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho waremye ijuru n’isi. |
| 3 |
| Ntazareka intambwe zawe zidandabirana, umurinzi wawe ntasinziriye. |
| 4 |
| Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye, ntanahunyiza. |
| 5 |
| Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe, ahora akurengera mu rugendo. |
| 6 |
| Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa cyangwa umwezi wa nijoro. |
| 7 |
| Uhoraho azakurinda ikibi cyose, anakurindire amagara yawe. |
| 8 |
| Ni koko, Uhoraho azakurinda, kuva uhagurutse kugeza uhindukiye, uhereye ubu n’iteka ryose. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/121.mp3
150
121