×

Bibiliya Yera 2001

Zaburi 124

1
Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,Abe ari ko Abisirayeli bavuga none.
2
Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,Ubwo abantu baduhagurukiraga,
3
Baba baratumize bunguri tukiri bazima,Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe.
4
Amazi aba yaraturengeye rwose,Isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu,
5
Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu.
6
Uwiteka ahimbazwe,Utadutanze kuba nk'umuhīgo w'amenyo yabo.
7
Ubugingo bwacu bukize nk'uko inyoni iva mu kigoyi cy'abagoyi,Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira.
8
Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry'Uwiteka,Waremye ijuru n'isi.
Kinyarwanda Bible 2001
Bible Society of Rwanda, 2001
:
Bika Inyandiko