Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Indirimbo y’amazamuko. Barandwanyije kuva mu buto bwanjye, — ngaho Israheli nibyivugire!— |
| 2 |
| barandwanyije kuva mu buto bwanjye, ariko ntibashoboye kuntsinda. |
| 3 |
| Umugongo wanjye bawuciyeho imihora, boshye abahinga umurima. |
| 4 |
| Ariko Uhoraho ntarenganya, yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje. |
| 5 |
| Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose, maze bihinde basubira inyuma! |
| 6 |
| Nibahinduke nk’ibyatsi bimera ku nzu, byo byumirana batarabirandura! |
| 7 |
| Ni byo umusaruzi atuzuza mu biganza bye, n’ubihambira ntabikuremo umuba. |
| 8 |
| Abahisi ntibakababwire bati «Nimugire umugisha w’Uhoraho, tubasabiye umugisha mu izina ry’Uhoraho.» |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/129.mp3
150
129