Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. |
| 2 |
| Uhoraho, uzahereza hehe kunyibagirwa? Uzampisha uruhanga rwawe kugeza ryari? |
| 3 |
| Nzahereza hehe guhangayika, buri munsi intimba inshengura umutima? Umwanzi wanjye azahereza hehe kunyigambaho? |
| 4 |
| Uhoraho Mana yanjye, irebere maze unsubize! Murikira amaso yanjye, hato ntayabumbirako, |
| 5 |
| maze umwanzi akigamba avuga ati «Ndamunesheje», n’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye. |
| 6 |
| Uhoraho, jyewe niringiye ubudahemuka bwawe; umutima wanjye nunezezwe n’umukiro wawe, ndirimbire Uhoraho kubera ibyiza yangiriye! |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/013.mp3
150
13