Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe! |
| 2 |
| Bimeze nk’amavuta y’umubavu asutswe mu mutwe, agasesekara mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni, maze akamanukira ku ncunda z’umwambaro we. |
| 3 |
| Bimeze nk’ikime cyo ku musozi wa Herimoni, kisesa mu bitwa bya Siyoni! Aho nyine ni ho Uhoraho yagishishirije imigisha, hamwe n’ubugingo ingoma ibihumbi. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/133.mp3
150
133