Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.Umupfapfa ajya yibwira ati“Nta Mana iriho.”Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka,Nta wukora ibyiza. |
| 2 |
| Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge,Bashaka Imana. |
| 3 |
| Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,Nta wukora ibyiza n'umwe. |
| 4 |
| Mbese inkozi z'ibibi zose nta bwenge zifite?Ko barya abantu banjye nk'uko barya umutsima,Kandi ntibambaze Uwiteka? |
| 5 |
| Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi,Kuko Imana iri mu bwoko bw'abakiranutsi. |
| 6 |
| Mukoza isoni inama z'umunyamubabaro,Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe. |
| 7 |
| Icyampa agakiza k'Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago.Ni bwo Abayakobo bazishima,Abisirayeli bazanezerwa. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/014.mp3
150
14