×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 142

1
Ni inyigisho iri mu zo bitirira Dawudi, ikaba n’isengesho yaba yaravuze igihe yari yihishe mu buvumo.
2
Ndanguruye ijwi ntabaza Uhoraho, ndanguruye ijwi ntakambira Uhoraho.
3
Ndamutekerereza akababaro kanjye, ndamurondorera akaga ndimo.
4
Igihe ntakigira icyo nshoboye, ni wowe umenya aho ngana; mu nzira ngendamo bahanteze umutego.
5
Reba iburyo, witegereze: nta muntu n’umwe ukimenya! Sinkigira amahungiro, nta n’umwe ukinyitayeho!
6
Ndagutakiye, Uhoraho, mvuga nti «Ni wowe bwikingo bwanjye, ni wowe mugabane wanjye ku isi y’abazima!»
7
Wite ku miborogo yanjye, kuko ndi inkeho! Nkiza abantoteza, kuko bandusha amaboko.
8
Nkura mu buroko, kugira ngo namamaze izina ryawe; maze intungane zizankikize, kuko uzaba wangiriye neza.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko