×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 145

1
Igisingizo, cyitiriwe Dawudi. Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
2
Buri munsi nzagusingiza, nogeze izina ryawe iteka ryose.
3
Uhoraho ni igihangange, akaba rwose akwiriye gusingizwa; ubwamamare bwe ntibugereranywa.
4
Kuva mu gisekuru kugera mu kindi bazibukiranye ibyo wakoze, bamamaze ibigwi byawe.
5
Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe, mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza, rijyana n’ubwiza bwawe.
6
Bazajya bavuga ububasha bwawe, wagaragaje ukora ibintu bihambaye, nanjye mvuge ubuhangange bwawe.
7
Bazajya bahimbaza urwibutso rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu, maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe.
8
Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza, atinda kurakara kandi akagira urugwiro.
9
Uhoraho agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
10
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize!
11
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, batangaze ubushobozi bwawe,
12
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe, n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
13
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose, ubutegetsi bwawe buzaramba, uko ibisekuruza bigenda bisimburana. Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose.
14
Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara.
15
Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye, maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.
16
Ubumbura ikiganza cyawe, maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.
17
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
18
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
19
Ibyo abamwubaha bashaka arabikora; baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka.
20
Uhoraho arinda abamukunda bose, ariko abagiranabi bose akazabarimbura.
21
Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho, n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu, iteka ryose rizira iherezo!
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko