Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Alleluya! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! |
| 2 |
| Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose, ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho. |
| 3 |
| Ntimukiringire abantu bakomeye, ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza. |
| 4 |
| Umwuka we umara kumuvamo, agasubira mu gitaka yaturutsemo; kuva ubwo, imigambi yari afite ikayokana na we. |
| 5 |
| Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi, maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye! |
| 6 |
| We Muremyi w’ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, akaba mudahemuka iteka ryose, |
| 7 |
| akarenganura abapfa akarengane, abashonji akabaha umugati. Uhoraho abohora imfungwa, |
| 8 |
| Uhoraho ahumura amaso y’impumyi, Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye, Uhoraho agakunda ab’intungane. |
| 9 |
| Uhoraho arengera abavamahanga, agashyigikira impfubyi n’umupfakazi, ariko akayobagiza inzira z’ababi. |
| 10 |
| Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo, akaba Imana yawe, Siyoni, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/psalms/146.mp3
150
146